Umushinga UBA mu rugamba rwo guteza imbere abagore bahoze mu buraya kubona ubuzima bwiza

PNG - 701.7 kb

Umushinga w’Ishuri ryigisha kwita ku bwiza cyangwa UBA, ni ikigo kigisha imyuga kigamije kuzana impinduka nziza mu buzima bw’abagore cyane cyane ; abagore bahoze bakora umwuga w’uburaya. Abagore bahoze mu buraya ndetse n’abana babo bakuze kwibasirwa n’icyorezo cya SIDA, umushinga UBA utanga ku bagore batoranyijwe, amahugurwa magufi ku myuga itandukanye bihitiyemo. Imyuga bahugurwamo ni :gusokoza imisatsi, kwita ku bwiza bw’umubiri,gukora neza inzara, kudoda, imirimo yo mu nzu ndetse no gufotora. Ubwo bumenyi bahabwa bubafasha kubona akazi keza kabafasha guhindura imibereho yabo. Ku bufatanye n’umushinga wa PSF-GIZ, UBA yatanze amahugurwa n’impamyabushobozi ku bagore 120 harimo n’abahoze mu buraya. Muribo 64 barikorera mu byerekeye kuboha imisatsi.

Ishyirahamwe “Abahanzi b’Udushya” rigizwe n’abagore bahoze bakora umwuga w’uburaya, abenshi bahamya ko bari mu buzima bubi cyane butabahesha agaciro mbere yuko bahugurwa na UBA. Jane Kamunazi niwe muyobozi w’ishyirahamwe, avuga ko ubumenyi bahawe bwahinduriye ubuzima.” “Abenshi muri twe ntitwari tuzi uko twakoresha amaboko yacu tukabona amafaranga, ariko ubu twabonye ubumenyi n’amahugurwa ubu twakikorera tukabona amafaranga tukanatunga imiryango yacu. Mu gutangira, UBA yaduhaye ibikoresho by’ibanze nuko duhita dutangira salon yacu, ubu turimo turatera imbere buhoro buhoro. Twenagereye ubuyobozi bw’Akarere kugirango badufashe , baduha inguzanyo y’amafaranga, 350,000 frws muri SACCO. Twizeye ko imbere hacu ari heza.

Nyambere Rosalie, ubu yigisha kudoda mu kigo cya UBA, aho niho umwaka ushize yarimo kwigira uwo mwuga n’abandi bagenzi be. Yabonye amahugurwa y’amezi 4 mu budozi ndetse aniyishyurira andi 4 kugirango akomeze uwo mwuga yongere ubumenyi. Nyuma y’amahugurwa hamwe na bagenze be 18 bahawe imashini zo gutangira ku bufatanye na MMI. Bashinze ishyirahamwe ryitwa” duterane Imbaraga” batangira gukora. Ubu uretse kudoda , Rosali aranigisha muri UBA aho asangiza ubumenyi bwe ku bandi bagore bari mu buzima nkubwo yahozemo. Rosalie abihamya agira ati” iki kigo cyamfashije kuva mu muhanda, ubu mfite ubuzima bwiza. Ubu nshobora kugaburira umuryango wanjye nkanabishyurira mituweli.”

Alphonsine Niyigena, washinze iri shuri, asobanura ko iri shuri ryashyiriweho gufasha no guteza imbere abagore ndetse n’abana babo kubona ubuzima bwiza, cyane cyane abahoze mu mwuga w’uburaya. Ishuri ryatangiye muri 2012, n’abanyeshuri 25. Alphonsine agira ati “ ubu difite hafi abanyeshuri 800 harimo n’abarangije kandi turacyaguka. Njya gutangira nabonye itangazo rya PSF na GIZ , uburyo bafasha imishinga iteze imbere abaturage, nagiyeyo ntanga umushinga wanjye nuko barawemera. Nizera ko uyu mushinga uri guhindura ubuzima bw’abagore kugirango babeho ubuzima bwiza. Abo bagore ubundi tubatoranya dufatanyije n’abakuru b’imidugudu mu Turere ni nayo mpamvu ubu dufite benshi bitabira amasomo.”

Uyu mushinga kuri ubu , uri kugenda umenyekana mu bafatanya bikorwa benshi harimo na WDA, ubu bakaba bazajya basinya ku mpamyabumenyi zizajya zitangwa n’ishuri rya UBA. Bimwe mubyo bateganya gukora mu gihe kiri imbere harimo kwigisha ibijyanye n’ubwubatsi kuko abanyeshuri benshi babisaba ndetse n’isoko ry’umurirmo. Uyu mushinga n’intanga rugero mu buryo bwo gufasha abaturage ndetse n’ibyiciro by’abaturage bugarijwe n’ibibazo binyuze mu rugaga rw’abikorera.